YOUVIA yakinnye umukino wa kabiri na AS KIGALI, umukino wari urimo ishyaka ryinshi.

November 6, 2022

YOUVIA yakinnye umukino wa kabiri na AS KIGALI, umukino wari urimo ishyaka ryinshi.

AS KIGALI ni ikipe ifite igikombe cya shampiyona ishize kandi iakaba inaheruka mu mikino ya CECAFA na Champions League. Umutoza wa YOUVIA Ishimwe Patrck yavuze ko yishimiye uburyo ikipe ye yakinnye nubwo atabonye intsinzi hari icyizere ko imikino ikurikira amanota azatangira kuboneka.

Ibitego bibiri bya AS KIGALI icya mbere cyabonetse ku munota wa 40 n’icya kabiri cyabonetse ku munota wa 61.

Results

Club1st Half2nd HalfGoals
YOUVIA000
AS Kigali112

Umutoza wa AS KIGALI Hamis ‘Kishi‘ Sogonya yatangaje ko bakinnye n’ikipe nziza mu bwugarizi ikorera hamwe kandi yari ifite ishyaka. Ku ruhande rw’abafana bishimiye abakinnyi bashya bari muri YOUVIA bagaragaje ko bashoboye kandi hari icyo bazafasha ikipe ndetse bamwe ntibumva uburyo ikipe yatsinzwe umukino wa mbere bitewe nibyo bagaragaje kuri uyu mukino n’ikipe ikomeye ya AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

© YOUVIA Women Football Club 2022