Kubera imirimo ikomeje yo gusana ikibuga cya Rambura WFC kibarizwa I nyabihu, iyi kipe yasabye ko yabanza gusura ikipe ya
Youvia WFC ku bwumvikane bw’amakipe yombi byaje byemezwa na Ferwafa. Bivuze ko Youvia WFC izajya i Rambura mu mikino yo kwishyura.
RAMBURA WFC
Ikipe ibarizwa mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Nyabihu, Rambura WFC ikaba yarashinzwe mu 2009, ntirakina icyiciro cya kabiri na rimwe kuko yinjiye muri shampiyona hakiho icyiciro cya mbere gusa, kuva icyo gihe ntiramanuka. Ni ikipe iterwa inkunga n’intara yo mu budage ifitanye ubufatanye n’u Rwanda, Jumelage Rhenanie Palatinat ni umuterankunga bamaranye igihe kinini kuva batangira.
IBYEREKEYE UMUKINO
Youvia izakina umukino ufunguye no gutangira gushaka amanota, abakinnyi bitezwe kwigaragaza harimo rutahizamu Umurerwa Rebecca, rutahizamu Uwamukuza Denise ndetse utibagiwe na Kapiteni akaba n’Umuzamu w’ikipe ya Youvia WFC Ngabire Pascaline umwe mu bakunze kugora amakipe. Ariko umukinnyi ukina hagati Tuyishimire Ange ntazagaragara muri uyu mukino kubera imvune yavanye ku mukino wahuje Youvia na AS Kabuye, aracyabura ibyumweru bibiri kugira ngo akine ariko yatangiye imyitozo yoroheje.
Rambura WFC ikaba ifite umukinnyi witezweho kwigaragaza cyane muri uyu mukino ariwe Matanya, akaba umwaka ushize yarakiniraga ikipe ya Fofila WFC yo mu Burundi ari nayo yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse ikaba iheruka muri CECAFA iri kumwe n’uyu mukinnyi, Undi nawe witezwe ni Dallas ukina hagati akaba yaraturutse mu ikipe ya Kayonza WFC yerekeza muri Rambura WFC uyu mwaka.
Rambura WFC ikaba ifite umutoza witwa Madamu Mukeshimana Console akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu Amavubi y’Abagore.
Umutoza wa Youvia WFC Ishimwe Patrick yavuze ko yizeye intsinzi kuri uyu wa gatandatu, kuko ikipe yiteguye neza kandi buri wese arabizi neza ko ari igihe cyo gutangira gushaka amanota azadufasha kuva mu murongo utukura.
Rambura WFC yatsinze umukino wa mbere Gakenke WFC ibitego 3-0, umukino wa Kabiri itsindwa na Kamonyi WFC 3-1. bivuze ko ifite amanota 3.