Kuva mu kwezi kwa munani Youvia WFC yasinye amazerano azamara umwaka n’ikigo cy’abaholandi cyitwa Youvia BV,
aya masezerano akaba ari ayo gufasha ikipe ya Youvia WFC kugera ku ntego zayo. Umuyobozi Mukuru wa Youvia BV aheruka mu Rwanda gusura ibikorwa by’ikipe aho yamaze iminsi ibiri kuva 26-27/11/2022. Akaba yaranitabiriye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda harimo Gukora umuganda, dore byahuriranye n’umunsi w’umuganda rusange, yabashije kwibonera uburyo abanyarwanda bashyira hamwe ndetse abakora imirimo yo gusana ibikorwa remezo.
Iminsi yamaze mu Rwanda yashimye ibikorwa bya YOUVIA WFC birimo uburyo bafasha abana bato bakina umupira w’amaguru,ndetse yizeza ubufasha bufatika ku ikipe y’abagore, ubu bufatanye buzatanga umusaruro ukomeye harimo kuzamura impano z’abakobwa no kubaha ubuzima bwiza.