Ikipe ya YOUVIA WFC yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi

November 27, 2022

Ikipe y’umupira w’amaguru y’abagore Youvia yunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse iniyemeza kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Abakozi n’abakinnyi b’ikipe basuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ahashyinguwe abantu barenga 250.000. Abakinnyi bose basuye urwibutso bavutse nyuma ya Jenoside.

Players during a visit to Kigali Genocide Memorial to learn more about the 1994 Genocide against the Tutsi.
NDARAMA Mark, Chair Person of YOUVIA WFC and Raymond Van Eck the CEO of Youvia BV during a visit to Kigali Genocide Memorial

Muri urwo ruzinduko, abakinnyi bashoboye kuzenguruka urwibutso aho bamurikiwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Urwibutso rwa Jenoside

Inzu yimurikabikorwa iherereye i Gisozi ndetse hakaba haruhukiye abantu barenga 250.000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uru rwibutso kandi rugira uruhare mu kwigisha uburyo jenoside ryakorewe abatutsi yakozwe.

Nk’ikipe, twunamiye ndetse duhaye icyubahiro ubuzima bw’inzirakarengane zose zishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

© YOUVIA Women Football Club 2022