September 28, 2023
Amakuru mashya! Robert Mayanja yagizwe umutoza mukuru wa Youvia WFC, Umutoza wanyuze muri Elman FC na Heegan FC muri Premier League ya Somaliya. Robert ndetse ni umwarimu w’abatoza mu ishyirahamwe rya FUFA y’Uganda. Ni umutoza ufite ubushobozi bwo gutoza ababigize umwuga kandi bo mu rwego rwo hejuru, nkuko bigaragazwa na Licence A CAF, nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bwa Youvia WFC yafashe icyemezo gikomeye cyo gutoza umwaka umwe. Hamwe na Robert ku buyobozi bw’abatoza ba Youvia WFC, abafana n’abakunzi bashobora kwizeza ko iyi kipe izakomeza gutera imbere no kugera ku bintu bikomeye mu gihe kiri imbere. Iyi gahunda irerekana intambwe ikomeye ku murimo wa Robert Mayanja, kandi tumwifurije amahirwe masa mur’iyi mirimo mishya.




