YOUVIA WFC yashinzwe mu 2012 yabaye intangarugero mu gushyigikira abagore n’abakobwa gukina shampiyona y’igihugu ndetse n’igikombe cy’amahoro cy’igihugu. Inshingano zacu ni ukurema Isi nziza duha imbaraga abagore n’abakobwa binyuze muri siporo. Abagore n’abakobwa bateye imbere binyuze muri siporo, mu kibuga ndetse no hanze. Guteza imbere ubuhanga, imbaraga; icyizere n’ubuyobozi; gusabana n’ubucuti; umutekano nibyo biranga umuryango wa Youvia.