Inama Nkuru y’Ubuyobozi igizwe Abanyamuryango batanu:
- Perezida: NDARAMA Mark
- Visi-Perezida: VUMIRIYA Naome
- Umunyamabanga Mukuru: UWAMAHORO Regine Diane
- Ushinzwe Umutungo: SAFARI Frederic
- Umunyamuryango: NAMAHORO Jean D’Amour
Inama y’Ubutegetsi ijyaho buri mwaka ku itariki ya mbere 01/01 igasoza imirimo yayo 31/12 muri uwo mwaka, isimbuzwa mu minsi 30 mbere yuko isoza imirimo bivuze ko amatora akorwa mu kwezi k’Ugushyingo buri mwaka.
Inshingano
- Gutanga inama ku Muyobozi Mukuru (C.E.O);
- Gufata ibyemezo byo gutanga akazi, kwirukana cyangwa guhana abakozi;
- Kwemeza gahunda n’igenamigambi;
- Kwemeza ingengo y’imari;
- Gushyiraho amabwiriza;
- Kugena imirimo yose y’ingenzi y’ikipe;
- Kurinda umutungo n’ubusugire bw’ikipe;
- Kugenzura ibikorwa na za raporo.
Ushaka kwandikira abagize Inama Nkuru y’Ubuyobozi wakwandika kuri email: info@youviawfc.rw