January 12, 2023
BARAKA Hussein Kipozi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya Tekiniki na Siporo, afite inshingano zikurikira:
- Kunoza imikorere y’ikipe;
- Gufasha Umutoza Mukuru gahunda y’imyitozo irambye (Program);
- Kwerekana gahunda y’iterambere y’ikipe mu gihe kirambye (Technical Strategic Plan);
- Kwerekana gahunda izafasha gushyigikira ikipe mu bucuruzi bw’umupira (Football Business).
Umutoza BARAKA afite uburambe mu gutoza, akaba yaratoje amakipe y’abagabo yo mu Rwanda ariyo Gicumbi FC, Entincelles FC na Musanze FC. Akaba yitezweho umusaruro ukomeye mu kuzamura abakinnyi, ndetse n’ikipe y’abato.