Kapiteni agomba kugira ijambo mu kibuga no hanze

November 24, 2022

Kapiteni wa YOUVIA kuva mu mwaka wa 2021/22, akaba umunyezamu wa mbere wayo, ni umukinnyi w’umuhanga mu izamu ndetse akaba amenyereye no gufasha bagenzi be mu kibuga. Kuva yaba Kapiteni yagize uruhare cyane mu intsinzi ikipe yagiye igira.

Ni umukinnyi uzi kubana n’abandi neza, bituma ikipe iba hamwe ndetse ikarushaho gukorana neza, mu mupira w’amaguru afite intego yo kuzaba umutoza,  ndetse akaba yaratangiye gukora akazi k’ubutoza mu ikipe y’abato ya YOUVIA U17.

NGABIRE Pascaline yagiye yifuzwa n’amakipe menshi ndetse akomeye muri Shampiyona ariko we ku giti cye nyuma yo kubona gahunda ya YOUVIA yahisemo kuyikinira igihe kinini ndetse anateganya kuzaguma mu buyobozi bw’iyi kipe igihe azaba asoje ukina mu myaka iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

© YOUVIA Women Football Club 2022