Ibitego bitatu inshuro ebyiri ISHIMWE Pacifique

January 17, 2023

Kuva yatangira gukina muri Youvia 2021, amaze gutsinda ibitego cumi na bibiri harimo ibitego bitatu yatsinze inshuro ebyiri

mu mikino ibiri, umukino uheruka akaba ari uwo Youvia yakinnye n’Inyemera, yatsinze ibitego bitatu mu minota 68’,86’,89, ni ukuvuga ko ibitego bibiri bya nyuma yabitsinze mu minota itatu.

Umukino w’ishiraniro wahuje Youvia na AS Kabuye mu guhatanira kuzamuka mu cyiciro cya mbere, AS Kabuye yari iyoboye umukino kuva ku munota wa 66′ ku igitego kimwe ku busa, Ishimwe Pacifique yatsinze igitego cyo kwishyura habura umunota umwe ngio umukino urangire hari ku munita wa 89, bituma ikipe ya Youvia na AS Kabuye byinjira muri Penaliti, Youvia yatsinze penaliti 5 kuri 3 za AS Kabuye.

Ubwo ikipe y’inyemera yari imaze gutsinda ibitego bitandatu mu mukino ubanza wabahuje, Ishimwe Pacifique yafashe icyemezo cyo guhatana akareba ko hari impinduka yakora, nubwo umukino wasaga nkaho warangiye, ntibyamubujije gutsinda ibitego bitatu wenyine mu minota ya nyuma, ibi bigaragaza ubuhanga ndetse n’ishyaka asanganywe.

ISHIMWE Pacifique ni umukinnyi wa kabiri ufite ibitego byinshi nyuma ya DUKUZUMUREMYI Marie Claire ufite ibitego cumi na bitanu. Gusa aratanga icyizere ko mu minsi iri imbere ariwe uzaba uyoboye mu batsinze ibitego byinshi muri Youvia kuko agifite igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

© YOUVIA Women Football Club 2022