Nk’ubuyobozi bwa Youvia WFC turizera ko tuzagaruka mu makipe akomeye.

March 26, 2023

Mw’izina ry’ubuyobozi bwa Youvia Women Football Club, twifuje gusaba imbabazi abantu bose bashyigikiye ikipe, abafana, abaterankunga, abakunzi b’umupira. Muri rusange, nta magambo ahagije dufite yo kwerekana uburyo dutengushwe no gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Twifuje kandi gushimira abadushyigikiye ndetse n’abafana bacu kubw’inkunga yabo idahwema kandi idashira. Turashimira abakinnyi bacu n’abakozi ba tekinike, uburyo  bitwaye mu bihe bigoye. Kubw’amahirwe make ntitwabashije gukomeza mu cyiciro cya mbere.

Turashimira n’abantu bose badushyigikiye mu buryo butandukanye. Nk’ubuyobozi bwa Youvia WFC turizera ko tuzagaruka mu makipe akomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *